Urukundo Yesu yagaragarije abantu rwari urukundo nyakuri, kandi rimwe na rimwe gushyira mu kuri bikamusaba guca imanza. Igihe Yesu yazaga i Yerusalemu , yinjiye mu rusengero Rwera. Areba hirya no hino arababara agubwa nabi mu gihe yabonye abacuruzi barimo baracuruza amatungo yagenewe gutangaho ibitambo mu rusengero, ntibyamushimishije. Arangije abona abacuruzi bari kuvunja impiya. Uko gutuka Imana bituma Yesu ababara. Yesu aboha inkoni mu mugozi asohora abacuruzi bose n’amatungo hanze y’urusengero. Arangije ahirika ameza yose y’abo bacuruzi arangije aravuga ati “ Haranditswe ngo inzu ya Data igomba kwitwa inzu y’amasengesho, ariko mwebwe ho mwayigize ahantu h’abambuzi”. Imana yacu ni Imana y’inyakuri. Buri gihe tujye twibuka ko ineza izahemberwa, ariko ikibi cyose kizahanirwa.
The Love that Jesus demonstrated for His people was a just love; and sometimes justice requires judgment. When Jesus came to Jerusalem, He entered into the holy temple. He looked around and to His disgust He saw merchants selling animals for temple sacrifice. He saw bankers sitting at tables to exchange money. This insult to God made Jesus angry. He made a whip out of ropes and drove all of the merchants and animals out of the temple. He turned over the tables of the money changers and said “It is written that my Father’s house shall be called a house of prayer, but you have made it a place of thieves”. Our God is a God of Justice. Always remember that goodness will be rewarded, but that evil will be punished.
reference Matthew 21:12-23; Mark 1:9-11; Luke 19:45-48; John 2:13-22
return to all 36 panels
the next panel is Last Supper
|